Abantu 99 baguye mu mpanuka yatewe n’iturika ry’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yagonganye n’indi modoka mu Murwa Mukuru wa Sierra Leone, Freetown ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Iyi mpanuka ikiba lisansi yahise isandara ndetse haduka inkongi yatwitse abantu bari hafi aho ndetse n’ibinyabiziga.
Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byashyize hanze amashusho yerekana imirambo izengurutse iyo modoka yahiye.
Perezida Julius Maada Bio yatangaje ko yababajwe n’iyi nkongi ikomeye ndetse n’umubare w’abantu bahaburiye ubuzima.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko leta ikora ibishoboka ngo igoboke imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Abagera ku 100 barimo guhabwa ubuvuzi mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye byo mu Mujyi wa Freetown nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Muri Werurwe, abasaga 80 bakomerekeye mu mpanuka y’inkongi muri bimwe mu bice by’inkengero z’uyu mujyi yasize abagera ku 5000 bavuye mu byabo.
Mu 2017 na bwo abasaga 1000 bishwe n’imvura yateje inkangu yasenyeye abantu mu mujyi isiga abagera ku 3000 badafite aho baba.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…