UBUZIMA

U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm

U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe n’u Bushimwa zizifashishwa mu bikorwa byo gukomeza gukingira abaturage.

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n’ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].

Izi zije zikurikira izindi doze ibihumbi 200 u Rwanda rwakiriye muri Kanama zatanzwe n’u Bushinwa.

Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’urwa Johnson & Johnson.

Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira Covid-19 abasaga miliyoni enye bamaze gufata doze imwe y’urukingo naho abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa doze ebyiri.U Rwanda rwakiriye doze ibihumbi 300 za SinopharmU Bushinwa bumaze igihe bufatanye n’u Rwanda guhashya Covid-19

DomaNews

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

10 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

11 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

15 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

16 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

18 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

23 hours ago