Mu nteko rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake b’Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro, bamuritse ibikorwa byo kubaka igihugu bakoze muri uyu mwaka turi gusoza bifite agaciro k’Amafaranga asaga Miliyoni, banatangaza ibyo bazakora mu mwaka utaha.
Uyu muhango warahirijwemo Urubyiruko rw’Abakorerabushake 48 bifuzaga kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi, wabereye mu murenge wa Kicukiro, kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021.
Umuhuzabikorwa w’Uru rubyiruko mu murenge wa Kicukiro Musengayezu Jean De Dieu, yavuze ko bagikomeje ibikorwa kuko bazahorana umutima wo gukunda igihugu.
Ati: “Ibyo twakoze nk’ Urubyiruko rw’Abakorerabushake twabikoze ku bushake bwacu kandi tubikunze, urugendo ruracyakomeje ntabwo turasoza kuko tuzakomeza gukorera igihugu cyacu twiyemeje kubaka umurenge wacu, turwanya imirire mibi, turwanya ibiyobyabwenge, twiyemeje kandi gufatanya n’inzego z’ibanze mu bikorwa byose bikorerwa mu murenge wacu”.
Yakira indahiro z’Abanyamuryango bashya b’Umuryango wa RPF Inkotanyi baturutse mu rubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu murenge wa Kicukiro, Chairman w’Umuryango mu murenge wa Kicukiro Kiwanuka Sudi, yabasabye gukomeza gukunda Igihugu bakiri bato.
Yagize ati:”Hari intambwe mugiye gutera nonaha idasubira inyuma, ariko hari bamwe mu babyeyi banyu, abavandimwe banyu batumye tugera aho tugeze ubu, gukunda igihugu ntabwo biza umuntu ageze mu myaka mirongo ine ahubwo bihera mu buto, hari urubyiruko rungana namwe rwitanze kugirango tube duseka none, RPF buri munsi ihora izirikana Urubyiruko kuko arizo mbaraga z’ejo. Kuko twebwe ubu turi kugenda ariko wowe aho uri hose itegure ko ushobora kuba umuyobozi mu gihugu”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Madame Mukandahiro Hydaya Yavuze ko bashimira Uru rubyiruko ku bwo ibikorwa byubaka Igihugu bagaragaza.
Yagize ati:”Urubyiruko rw’Abakorerabushake duhorana buri munsi, ibikorwa bakora bitugaragariza ko bafite umutima wo gukunda Igihugu, bitwereka ko ejo hazaza igihugu kizakomeza kuba kiza kuko dufite Urubyiruko kandi rufite imbaraga n’ubushobozi.”
Muri uyu muhango wateguwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu murenge wa Kicukiro, , baremeye imiryango itanu yari ifite abana bari mu mirire mibi ndetse aba bana banagaburirwa indyo yuzuye. Iyi miryango ikaba yahawe ibiribwa, ifu y’igikoma ndetse n’Amata bizabafasha gukomeza kwita kuri aba bana kugirango bakomeze kurwanya imirire mibi.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Kicukiro ndetse no mu gihugu hose, ni bamwe mu bagaragara mu bikorwa byo kubaka igihugu, bakaba banagaragara ahahurira abantu benshi mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…