POLITIKE

Perezida Kagame ari i Kinshasa mu nama yiga ku ruhare rw’Abagabo mu guteza imbere imyitwarire idahohotera abagore nabakobwa

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yitabiriye inama yiga ku ruhare rwabagabo mu guteza imbere imyitwarire ikwiriye kubaranga idahohotera abagore nabakobwa.

Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde. Iyi nama yateguwe n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.
Igomba kuyoborwa na Perezida wa RDC uyobora AU muri iki gihe.

Advertisements


Insanganyamatsiko yayo igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa nabagore.

Abakuru bibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n’ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’Ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.
Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa byintangarugero.

Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati: “Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu”.

Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.
Ati: “Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b’U Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.”

Akomeza ati: “Hari ibintu bivugwa n’ubu bigasa naho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku Isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano yumugabo, ibyo twe twabimenye kera.” Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nkumugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’Abagabo mu guteza imbere imyitwarire idahohotera abagore nabakobwa

Abayo Minani John

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago