INKURU ZIDASANZWE

France: Abimukira 27 barohamye mu mazi berekeza mu Bwongereza

Abimukira 27 barohamye mu Bufaransa ku wa Gatatu, nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abimukira berekezaga mu Bwongereza burohamye.

Iyi ni imwe mu mpanuka zikomeye zabereye muri ‘English Channel’ [agace k’inyanja ya Atlantique gatandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa], mu myaka ya vuba aha.

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérald Darmanin, yatangaje ko abagore batanu bari mu bapfuye, babiri bakarokorwa mu gihe umwe yaburiwe irengero.

Imibare yatangajwe mbere yavugaga ko abantu 31 ari bo bapfuye ariko Minisitiri yabihakanye yemeza ko ari 27 kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe na CNN.

Iyi nzira yo mu mazi ni imwe mu zinyuramo ubwato bwinshi ku Isi aho impunzi n’abimukira bahunga imvururu n’amakimbirane, itotezwa n’ubukene mu bihugu bikennye cyangwa ibyashegeshwe n’intambara bakunda kuyihuriramo n’akaga biturutse ku bwato butabereye gutwara abagenzi n’abacuruza, abantu babereka ko babafitiye impuhwe zo kubashakira ubuhungiro n’amahirwe y’ubukungu mu Bwongereza.
Ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bikunda gukorerwa abava mu bihugu nka Irak, Afghanistan, Afurika, Aziya babajyana mu Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Uyu mwaka abarenga 25 700 banyuze muri ‘English Channel’ bajya mu Bwongereza mu bwato buto.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, batangaje ko bababajwe n’iri sanganya.

Macron yavuze ko igihugu cye kidashobora kwemera ko English Channel ihinduka imva.
Aba bayobozi bombi bemeranyijwe guhuza imbaraga mu gukumira ko abimukira bakomeza kunyura iyi nzira ariko bashinjanya ko buri gihugu kidakora ibikwiriye.


Src:CNN
ABAYO MINANI John/Domanews.rw

DomaNews

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

8 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

10 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

13 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

14 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

16 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

21 hours ago