UBUZIMA

Hagaragaye ubwoko bushya bwa Corona Virusi bukomeye kurusha ubusanzwe

Mu bihugu bya Afurika yo mu Majyepfo haravugwa ubwoko bwa Koronavirusi buzwi nka ‘B.1.1.529’ bushobora kuba bwandura kurusha ubwiswe ‘Delta’ bwahangayikishije isi kuko bwanduraga cyane kandi bukica mu gihe gito.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko hari ubwoko bwa Koronavirusi yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu Majyepfo ya Afurika buzwi nka B.1.1.529.

Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwo bwoko bwa Koronavirusi bwihinduranyije, bushobora kuba bwandura cyane kurusha Koronavirusi yitwa ‘Delta’.

Yagiriye abantu inama yo gukomera ku ngamba zirimo kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwipimisha.

Ubwoko bwa Koronavirusi buzwi nka ‘B.1.1.529’ bushobora kuba bwandura kurusha ubwiswe ‘Delta

Ikinyamakuru CNBC cyatangaje ko iyo Koronavirusi yihinduranyije ya B.1.1.529 yagaragaye mu bantu bakeya muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe n’Abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje iby’iyo Koronavirusi nshya, u Bwongereza ngo bwahise bufata icyemezo cyo gukumira indege zituruka mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo nka Afurika y’Epfo, Lesotho, Botswana, Namibia, Eswatini na Zimbabwe.

Dr. Maria Van Kerkhove ukora mu bijyanye na Covid-19 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko abahanga mu bya Siyansi nta byinshi baramenya kuri ubwo bwoko bushya bwa Koronavirusi kandi ko bishobora gufata ibyumweru bikeya ngo babe bamenye amakuru nyayo kuri iyo virusi, n’uko yitwara ku nkingo za Covid-19 zamaze gutangwa.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku Isi mu mpera za 2019 gihereye mu Bushinwa, abantu bamaze ku cyandura muri rusange ku Isi, kugeza tariki 26 Ugushyingo 2021 bagera kuri 260.465.215, abo imaze guhitana ni 5,202,508 mu gihe abamaze kuyikira bo bagera kuri 235.423.910.

Mu Rwanda, abamaze kwandura Covid-19 muri rusange kugeza uyu munsi tariki 26 Ugushyingo 2021, bagera ku 100.303, abo imaze guhitana ni 1.341.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago