Mu bihugu bya Afurika yo mu Majyepfo haravugwa ubwoko bwa Koronavirusi buzwi nka ‘B.1.1.529’ bushobora kuba bwandura kurusha ubwiswe ‘Delta’ bwahangayikishije isi kuko bwanduraga cyane kandi bukica mu gihe gito.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko hari ubwoko bwa Koronavirusi yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu Majyepfo ya Afurika buzwi nka B.1.1.529.
Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwo bwoko bwa Koronavirusi bwihinduranyije, bushobora kuba bwandura cyane kurusha Koronavirusi yitwa ‘Delta’.
Yagiriye abantu inama yo gukomera ku ngamba zirimo kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwipimisha.
Ikinyamakuru CNBC cyatangaje ko iyo Koronavirusi yihinduranyije ya B.1.1.529 yagaragaye mu bantu bakeya muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe n’Abayobozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje iby’iyo Koronavirusi nshya, u Bwongereza ngo bwahise bufata icyemezo cyo gukumira indege zituruka mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo nka Afurika y’Epfo, Lesotho, Botswana, Namibia, Eswatini na Zimbabwe.
Dr. Maria Van Kerkhove ukora mu bijyanye na Covid-19 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko abahanga mu bya Siyansi nta byinshi baramenya kuri ubwo bwoko bushya bwa Koronavirusi kandi ko bishobora gufata ibyumweru bikeya ngo babe bamenye amakuru nyayo kuri iyo virusi, n’uko yitwara ku nkingo za Covid-19 zamaze gutangwa.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku Isi mu mpera za 2019 gihereye mu Bushinwa, abantu bamaze ku cyandura muri rusange ku Isi, kugeza tariki 26 Ugushyingo 2021 bagera kuri 260.465.215, abo imaze guhitana ni 5,202,508 mu gihe abamaze kuyikira bo bagera kuri 235.423.910.
Mu Rwanda, abamaze kwandura Covid-19 muri rusange kugeza uyu munsi tariki 26 Ugushyingo 2021, bagera ku 100.303, abo imaze guhitana ni 1.341.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…