URUBYIRUKO

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwahawe igihembo cy’indashyikirwa n’umuryango Imbuto Foundation

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yahaye Igihembo cy’Ishimwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake kubera ibikorwa by’Ubudashyikirwa bakoze.

Umunyamabanga wa Rwanda Youth Volunteers in Community Policing Bayisenge Eric ashyikirizwa Igihembo na Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Urubyiruko Madamu Rose Mary Mbabazi

Ibi birori byizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu nyubako ya KIgali Convention Centere, byanitabiriwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Namibia Madamu Monica Geingos.

Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yavuze ku rugendo rw’umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001, ubwo watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, ariko nyuma ukaza guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation .

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko impamvu bahitamo gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko ari ukubera ko “gufasha urubyiruko ari ukubiba imbuto kuko iyo ubibye imbuto uba wizeye ko izakura ukabona umusaruro”.

Muri uyu muhango hahembwe indashyikirwa Umunani mu rubyiruko kubera ibikorwa byubaka Igihugu no kuzamura Umuryango Nyarwanda. Urubyiruko rw’Abakorerabushake rukaba rwahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera ibikorwa bakoze byubaka Igihugu, no guteza imbere umuryango Nyarwanda muri rusange.

Bimwe mu bikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake byagarutsweho arimo; Kubaka izu z’abatishoboye zigera kuri 914, gutera ibiti ibihumbi 700, no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango isaga 2,412.

Urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere bahawe ishimwe

Umuryango Imbuto foundation watangiye mu mwaka wa 2001, utangiranyana icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda bahereye mu rubyiruko.

Muri ibi birori habayeho ubusabane mu kwishimira ibyagezweho

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 day ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

1 day ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

1 day ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

2 days ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago