Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yahaye Igihembo cy’Ishimwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake kubera ibikorwa by’Ubudashyikirwa bakoze.
Ibi birori byizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021 mu nyubako ya KIgali Convention Centere, byanitabiriwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Namibia Madamu Monica Geingos.
Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yavuze ku rugendo rw’umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001, ubwo watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, ariko nyuma ukaza guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation .
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko impamvu bahitamo gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko ari ukubera ko “gufasha urubyiruko ari ukubiba imbuto kuko iyo ubibye imbuto uba wizeye ko izakura ukabona umusaruro”.
Muri uyu muhango hahembwe indashyikirwa Umunani mu rubyiruko kubera ibikorwa byubaka Igihugu no kuzamura Umuryango Nyarwanda. Urubyiruko rw’Abakorerabushake rukaba rwahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera ibikorwa bakoze byubaka Igihugu, no guteza imbere umuryango Nyarwanda muri rusange.
Bimwe mu bikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake byagarutsweho arimo; Kubaka izu z’abatishoboye zigera kuri 914, gutera ibiti ibihumbi 700, no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango isaga 2,412.
Umuryango Imbuto foundation watangiye mu mwaka wa 2001, utangiranyana icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda bahereye mu rubyiruko.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…