Itsinda ry’abasirikari 150 baturutse mu Buholandi bari mu Rwanda aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ibyumweru bitatu, izabera mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro.
Kuri iki Cyumweru abo basirikare basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakanrengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari nacyo cyabuze mu gihe cya Jenoside.
Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira RDF kuba yarahaye abasirikare b’u Buholandi amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu Rwanda.
Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ubwami bw’u Buholamdi n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa agaruka ku butabera, ajyane no gukemura amakimbirane ndetse no gushyigikira ibikorwa bya RDF byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yashimangiye ko amasomo abasirikare b’u Buholandi bagiye guhabwa azakomeza umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye mu bijyanye n’igisirakare, uturuka ku masezerano yashyizweho umukono mu 2005 y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Abasirikare b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba basirikare basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…