UBUZIMA

Amerika yahaye u Rwanda doze ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda izindi dose 301.860 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, aho umubare wa dose z’inkingo zose iki gihugu kimaze guha u Rwanda wageze kuri 1.960.550.

Izi doze zaje ziherekejwe n’inshinge 1.350.000 zizakoreshwa mu gutera abantu inkingo za Covid-19, ibintu byakozwe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kurwanya iki cyorezo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman yavuze ko uku gutanga inkingo ari kimwe mu byerekana umubano mwiza w’ibihugu byombi, kandi ko bigikomeje.

Ati “Amerika imaze guha u Rwanda dose hafi miliyoni ebyiri z’inkingo za Covid-19 ndetse hari izindi miliyoni zizaza mu Ukuboza binyuze muri gahunda ya Covax.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa hafi miliyoni esheshatu z’abaturage bahawe dose ya mbere n’abandi barenga miliyoni 3,4 bahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Coronavirus, ndetse biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira hamaze gukingirwa 30% by’abaturage bose bemerewe guhabwa inkingo.

Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeje gutanga umusanzu mu gufasha u Rwanda kugera kuri iyi ntego, aho inkingo hafi miliyoni ebyiri zimaze gutangwa zakingira 13% by’abaturage, ndetse ubufasha bwose cyatanze muri gahunda yo kurwanya iki cyorezo mu Rwanda bufite agaciro ka miliyari 28 Frw.

Iki gihugu kandi kimaze gutanga impano ya doze z’inkingo zirenga miliyoni 240 mu bihugu birenga 100, aho miliyoni 65 muri zo zoherejwe mu bihugu bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Inkingo zose Amerika imaze guha u Rwanda ni hafi miliyoni ebyiri zakingira 13% by’abaturage bose bemerewe guhabwa inkingo

Amerika yahaye u Rwanda izindi doze z’inkingo 301.860 zo mu bwoko bwa Pfizer

DomaNews.rw

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago