POLITIKE

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, uherutse guhabwa izo nshingano nyuma y’umwaka n’amezi atandatu iyo Minisiteri idafite umuyobozi.

Alfred Gasana yagizwe Minisitiri w’Umutekano ku itariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wayiyoboye mu gihe cy’amezi atanu kugera muri Mata 2020.

Perezida Kagame yahaye ikaze Minisitiri Gasana, avuga ko ubunararibonye asanganywe mu bijyanye n’umutekano buzamufasha kuzuza inshingano ahawe.

Yagize ati “Minisitiri mushya tubonye asanzwe yakoraga mu bijyanye n’umutekano mu zindi nzego, ubu noneho byasumbye uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi, ku byo asanzwe akora, ubwo uzarushaho gukora neza igihugu kibyungukiremo.”

Yamubwiye ko abandi asanze muri Guverinoma bazamuba hafi, ati “Ndakwizeza rero, nk’uko bisanzwe, ubufatanye hagati y’abakorera igihugu cyacu bose natwe twese, tuzakunganira ushobore gukora imirimo yawe neza natwe dushobore gukora iyacu neza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshingano za Minisiteri y’Umutekano zagutse, zikabamo no gukorana n’izindi nzego mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi gihungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda n’Isi muri rusange, ati “Mu by’umutekano wo mu gihugu cyacu haba harimo n’ibyo kwirinda bitari ibyo tumenyereye bisanzwe, harimo no kwirinda ku bijyanye n’ubuzima bwacu.”

Perezida Kagame kandi yifurije Abanyarwanda kugira impera nziza z’umwaka, ariko avuga ko ari ngombwa gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko byagaragaye ko mu minsi mikuru ari bwo ubwandu bwiyongera.

Yagize ati “Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya [Covid-19], ari ugukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku Isi hose bigenda bigaruka, bisa nk’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka, ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.”

Gasana wagizwe Minisitiri mushya w’Umutekano, yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko kuko mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano, yari Umudepite ukuriye Komisiyo ya Politiki.

Ubu yari akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.

Minisiteri y’Umutekano (Mininter) yari yakuweho mu 2016, inshingano zayo zijyanwa muri Minisiteri y’Ubutabera ariko yongera kugaruka mu 2019.

Alfred Gasana yarahiriye kuyobora Minisiteri y’Umutekano yari imaze igihe yarakuweho

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Umutekano, Alfred GasanaPerezida Kagame yayoboye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’irahira rya Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana

Uyu muhango wabimburiwe no kuririmba Indirimbo y’Igihugu

DomaNews

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago