INKURU ZIDASANZWE

NDUBA: Abiteje imbere kubera VUP barasaba kuva mu kiciro cy’abakene

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,baremeza ko hari ikiciro cy’imibereho myiza bamaze kugeraho kuburyo batakomeza kubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

NDAYISABA Andrew w’imyaka 53, afite umugore n’abana 4 utuye mu mudugudu wa Akazi akagari ka Shango mu murenge wanduba, arishimira aho ageze mu iterambere akaba avuga ko ibyiciro bishya by’ubudehe nibisoka yazaba atakiri mu kiciro cy’abakeneye gusindikizwa.

Ati”Narintuye mu manegeka mu kazu kenda kungwaho kubera gukora muri VUP narahavuye nyuma yo kubona amafaranga nubaka iyi nzu nziza ngura n’inka 2. Nkurikije aho navuye naho maze kugera ndumva ntakomeza gufashwa ngaharira abandi”.

NDAYISABA Andrew avuga ko akurikije aho yavuye adakwiye kubarirwa mu bafashwa na Leta agaharira abandi

Twizeyimana Jean d’Amour utuye mu mudugudu wa Kamuhoza mu kagari ka Shango nawe avuga ko amaze kwiteza imbere.

Ati” Mfite ubumuga naravuze ngo sinakomeza gusabiriza njya mudutsinda mbasha kwiteza imbere. Bangurije amafaranga ya VUP ibihumbi ijana nongera ayo nizigamye nshinga butike ubu ntacyo mbuze. Nari mu kiciro cya Mbere cy’ubudehe none ngeze ahashimishije, ndumva ntakomeza kuguma mu kiciro cya Mbere najya mu cya 2.

Twizeyimana Jean d’Amour avuga ko amaze kwiteza imbere akaba atakifuza kubarirwa mu cyiciro cy’abakene

Umuyobozinshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline avuga ko VUP yafashije abatuye muri Gasabo gutera imbere mu buryo bugaragara.

Ati:”Turashima gahunda za VUP twazaniwe na LODA kuko zafashije abaturage kubona amafaranga,amatungo,kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere n’ibindi byatumye imibereho y’abaturage izamuka”.

Gahunda ya VUP yatekerejwe igamije kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abari mu bukene bakeneye gusindagizwa no guherekezwa kugira ngo bave mu cyiciro cy’imibereho bajye mu kisumbuyeho nkuko Bigarukwaho na GATSINZI Justin umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA.

Ati:”Ubwo VUP yajyagaho mu 2008 twari dufite abaturage bazahaye benshi, ariko ubu ubona ko abaturage bikuye mu bukene bamwe bakaba banadusaba kubacutsa kuko haraho bavuye naho bamaze kugera”

GATSINZI Justin umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri LODA avuga ko VUP yakuye abaturage benshi mu bukene

Mu myaka ibiri ishize abaturage bakennye cyane mu karere ka Gasabo bavuye ku kigereranyo cya 16% bagera kuri 4% babikesha gahunda ya VUP yafashije abaturage kwikura mu bukene.

ABAYO MINANI John/Domanews

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

5 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

6 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

6 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

6 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

6 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

7 days ago