POLITIKE

Uganda:Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe n’inzego z’umutekano

Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni afungiwe mu rugo iwe nyuma yaho inzego z’Umutekano zongeye kugota urugo rwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021,aho abasirikare n’abapolisi ba Uganda bazindutse bagose urugo rwa Robert Kyagulanyi usanzwe uri no mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Kugeza ubu Robert Kyagulanyi ntiyemerewe gusohoka muri uru rugo rwe ruherereye i Magere mu Murwa Mukuru, Kampala.
Byari biteganyijwe ko uyu mugabo ari buzindukire mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NUP uhataniye kuyobora Akarere ka Kayunga.

Daily Monitor yavuze ko kandi nta muntu wemerewe gusura Robert Kyagulanyi kuko na mugenzi we babana mu Nteko Ishinga Amategeko, Derrick Nyeko yabigerageje ariko inzego z’umutekano zikamubera ibamba.

Urugo rwa Robert Kyagulanyi rwaherukaga kugotwa n’abashinzwe umutekano ubwo komisiyo y’amatora muri Uganda yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari ahatanyemo na Museven

DomaNews

Recent Posts

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

43 mins ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

6 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

12 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

12 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

13 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

23 hours ago