Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu masaha ya saba z’amanywa , imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya Kampani ya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR.
Iyo modoka yaje yinjira aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Umusekurite), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima usibye abakomeretse bikabije.
Ababonye iyo mpanuka iba barimo abapakurura ibicuruzwa baketse ko uwari utwaye iyo modoka ashobora kuba yanyweye ibiyobyabwenge, kuko urebye uburyo yaje ikinjira mu nyubako ya CHIC bigaragara ko atari ukubura feri.
Umwe mu bari muri iyo modoka yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru, mu gihe umwe mu bakora mu iduka iyo modoka yangije we yavuze ko yari asohotse, agaruka bamuhamagaye ngo aze arebe ibibaye.
Yagize ati: “Nanjye kugeza ubu byanyobeye, umuntu yampuruje ngo imodoka yinjiye aho dukorera, mpageze nsa n’utazi aho ndi”.
Yanditswe na ABAYO MINANI John
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…