Umuryango RCCDN wahurije hamwe imiryango igera kuri 66, ikorana n’abahinzi bakora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije mu gihugu hose, yahembye abahinzi batatu bakora ubuhinzi bifashishije ifumbire y’imborera.
Uyu muryango uri gukorana n’abahinzi bakoresha ifumbire y’imborera itangiza ibidukikije , ufite intego yo gukomeza guteza imbere ubu buhinzi mu gihugu cyose.
Vuningoma Faustin Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe(RCCDN), avuga ko gukoresha inyongeramusaruro zivuye mu nganda ari bimwe mu bituma ubutaka budatanga umusaruro igihe kirekire.
Yagize ati: “Buriya ifumbire mva ruganda igaburira igihingwa ariko ntigaburira ubutaka uko uyikoresha niko igenda ihindura ubutaka ikazajya ikenerako uyishyiramo ari nyinshi kuko bwa butaka buba bwaratakaje ireme ryabwo, ariko iriya fumbire y’imborera yo igaburira n’ubutaka ubwayo niyo mpamvu ikintu cyaboze gihinduka ubutaka kandi bufite ifumbire imeze neza”.
Akomeza avuga ko ubu buhinzi bwitezweho umusaruro w’umwimerere,
Ati: “Ubu buhinzi babwitegeho umusaruro urambye kandi w’umwimerere, u Rwanda rufite ubutaka butoya niyo mpamvu dukwiye kubufata neza kuruta ibindi byose”.
Umwe mu bahawe igihembo Munyemanzi Floduard ,umuhinzi ukoresha ifumbire y’imborera mu karere ka Musanze, avuga ko umusaruro w’ubuhinzi butangiza ibidukikije uba ufite umwimerere kandi bihendutse kurussha gukoresha ifumbire iva mu nganda.
Ati: “Maze igihe kinini nkoresha ifumbire y’imborera, ngitangira ku bigerageza nasanze ubuhinzi butangiza ibidukikije aribwo buhendutse kandi umusaruro wabyo uba ari umwimerere”.
Ibi abihuza Mukamurara Theodette ukora ubuhinzi butangiza ibidukikije yifashishije ifumbire y’imborera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, akaba asanzwe akorana n’imishinga ikorana na RCCDN, akangurira abandi gukora ubu buhinzi kuko butanga umusaruro.
Ati: “Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo natangiye ubuhinzi burengera ibidukikije nkoresha ifumbire y’imborera, nakangurira abandi bahinzi gukoresha ubu buryo kuko butanga umusaruro kandi ntabwo buhenze, natangiye ngerageza ariko nyuma yo gukorana n’imiryango yita ku bahinzi nabonye umusaruro ntoranywa nk’umuhinzi w’ikitegererezo”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, ubwo RCCDN yamurikaga ibikorwa byawo yashyikirije aba abahinzi babaye indashyikirwa mu buhinzi bubungabunga ibidukikije sheki y’Ibihumbi 400 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.
RCCDN uka ari umuryango wahurije hamwe imiryango 66 ikorana n’abahinzi, muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije mu gihugu hose.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…