RCCDN yahembye bamwe mu bakora ubuhinzi butangiza ibidukikije

Umuryango RCCDN wahurije hamwe imiryango igera kuri 66, ikorana n’abahinzi bakora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije mu gihugu hose, yahembye abahinzi batatu bakora ubuhinzi bifashishije ifumbire y’imborera.

Uyu muryango uri gukorana n’abahinzi  bakoresha ifumbire y’imborera itangiza ibidukikije , ufite intego yo gukomeza guteza imbere ubu buhinzi mu gihugu cyose.

Vuningoma  Faustin Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe(RCCDN), avuga ko gukoresha inyongeramusaruro zivuye mu nganda ari bimwe mu bituma ubutaka budatanga umusaruro igihe kirekire.

Yagize ati: “Buriya ifumbire mva ruganda igaburira igihingwa ariko ntigaburira ubutaka uko uyikoresha niko igenda ihindura ubutaka ikazajya ikenerako uyishyiramo ari nyinshi kuko bwa butaka buba bwaratakaje ireme ryabwo, ariko iriya fumbire y’imborera yo igaburira n’ubutaka ubwayo niyo mpamvu ikintu cyaboze gihinduka ubutaka kandi bufite ifumbire imeze neza”.

 Akomeza  avuga ko ubu buhinzi bwitezweho umusaruro w’umwimerere,

Ati: “Ubu buhinzi babwitegeho umusaruro urambye kandi w’umwimerere, u Rwanda rufite ubutaka butoya niyo mpamvu dukwiye kubufata neza kuruta ibindi byose”.

Umwe mu bahawe igihembo Munyemanzi Floduard ,umuhinzi ukoresha ifumbire y’imborera mu karere ka Musanze, avuga ko umusaruro w’ubuhinzi butangiza ibidukikije uba ufite umwimerere kandi bihendutse kurussha gukoresha ifumbire iva mu nganda.

Ati: “Maze igihe kinini nkoresha ifumbire y’imborera, ngitangira ku bigerageza nasanze ubuhinzi butangiza ibidukikije aribwo buhendutse kandi umusaruro wabyo uba ari umwimerere”.

Munyemanzi Floduard ,umuhinzi ukoresha ifumbire y’imborera mu karere ka Musanze yashyikirijwe Sheki y’Amafaranga ibihimbi 400 na Vuningoma  Faustin Umuhuzabikorwa wa RCCDN

Ibi abihuza Mukamurara Theodette  ukora ubuhinzi butangiza ibidukikije yifashishije ifumbire y’imborera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, akaba asanzwe akorana n’imishinga ikorana na RCCDN, akangurira abandi gukora ubu buhinzi kuko butanga umusaruro.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo natangiye ubuhinzi burengera ibidukikije nkoresha ifumbire y’imborera, nakangurira abandi bahinzi gukoresha ubu buryo  kuko butanga umusaruro kandi ntabwo buhenze, natangiye ngerageza ariko nyuma yo gukorana n’imiryango yita ku bahinzi nabonye umusaruro ntoranywa nk’umuhinzi w’ikitegererezo”.

Mukamurara Theodette  ukora ubuhinzi butangiza ibidukikije yifashishije ifumbire y’imborera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama nawe yahembwe nk’Indashyikirwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, ubwo RCCDN yamurikaga ibikorwa byawo yashyikirije aba abahinzi babaye indashyikirwa mu buhinzi bubungabunga ibidukikije sheki y’Ibihumbi 400 y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.

RCCDN uka ari umuryango wahurije hamwe imiryango 66 ikorana n’abahinzi, muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije mu gihugu hose.

Umukinnyi wa Filime Uwineza Nicole Uzwi nka Mama Ben muri City Maid yagizwe Brand Ambassador wa RCCDN asinyira Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, yemera kuba umuvugizi mu guteza imbere no kumenyekanisha Ubuhinzi butangiza ibidukikije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *