Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagane yavuze ko igihugu gihagaze neza mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubufatanye bw’abanyarwanda ndetse n’abaterankunga banyuranye,ashishikariza Abanyarwanda cyane urubyiruko gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu.
Yagize ati: “Turashishikariza abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko rwacu, gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo by’ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza”
Perezida Kagame yavuze ko mu 2021, u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu.
Mu buryo bwifashishijwe mu kurinda Abanyarwanda icyorezo, Perezida Kagame yavuze ko gukingira Covid-19 byakozwe ku kigero cyo hejuru ku buryo 80% by’Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe.
Ati “Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.”
Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye mu kwigira no kwitegura guhangana n’icyaruhungabanya ari na yo mpamvu rwatangije ubufatanye bwo kuzatangira gukorera inkingo mu gihugu guhera mu mwaka utaha.
Ubwo bufatanye bushingiye ku masezerano rwagiranye na BioNTech aho mu mwaka utaha i Masoro mu Mujyi wa Kigali hazatangira uruganda rukora inkingo zirimo urwa Covid-19 na Malaria.
Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka byatumye ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera ku kigero gishimishije.
Yavuze ko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 Frw avuga ko cyafashije ubucuruzi bwahungabanye cyane urwego rw’ubukerarugendo.
Yongeyeho ko hakusanyijwe n’andi mafaranga azafasha mu kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu n’irishya.
Yakomeje ati “Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”
Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n’iki cyorezo n’ibindi bizaza.
Muri uyu mwaka, ubuhinzi bwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu ku buryo uyu mwaka u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa.
Ati “U Rwanda rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.”
Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n’iki cyorezo n’ibindi bizaza.
Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mwaka, abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta mu gihe ibintu byose byari bifunze kandi bakabasha kwimukira mu cyiciro gikurikiraho. Yavuze ko iyi ntambwe yatewe nyuma yo gufunga kenshi amasomo.
Abayobozi bashya baherutse gutorwa mu nzego z’ibanze, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bategerejweho “kunoza imitangire ya serivisi ku baturage”.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibihe bya Covid-19 bitabujije igihugu kwakira ibirori by’ingenzi harimo n’Irushanwa Nyafurika rya Basketball, BAL ndetse n’izindi nama zikomeye.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano w’igihugu n’ibindi byo mu karere no hanze, runashakisha ibindi bishya byarubyarira inyungu.
Ati “Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyira imbere.”
“Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibaze.”
Ubusanzwe iri jambo ritangazwa mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko kuko uyu mwaka itabaye kubera COVID-19, ijambo rya Perezida wa Repubulika ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…