Polisi y’u Rwanda irasaba Abaturarwanda bose kwirinda imyitwarire iyo ariyo yose ishobora gutuma umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 wiyongera.
Byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.
CP Kabera yemeje ko ku tariki ya 25 Ukuboza ubwo hizihizwagwa Noheli mu bice bitandukanye by’igihugu, abantu 4600 ari bo bagaragaye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Yavuze ko abo bantu bafatiwe mu makosa atandukanye arimo kutambara agapfukamunwa, gufungura utubari nta burenganzira bahawe no gucuruza inzoga igihe cyarenze, anashimangira ko hari n’abagaragaye bakoresheje ibirori bitubahirije amabwiriza.
CP Kabera yagarutse no ku bantu barimo kugaragara bajya gusura abarwayi ba COVID-19 kandi babizi neza ko bitemewe.
Ati “Hari imyitwarire irimo kuranga abantu bamwe twavuga ko birenze kudohoka ahubwo ni ugutinyuka. Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga haherutse gufatirwa abantu 16 bari mu rugo rw’umuntu wanduye COVID-19 bagiye kumusura.”
Yakomeje kwibutsa abaturage ko hari itegeko rihana umuntu ukwirakwiza indwara ku bushake anabasaba kubahiriza amabwiriza yose cyane cyane muri iyi minsi mikuru kugira ngo hatazafatwa izindi ngamba zikomeye biturutse ku bwiyongere bw’ubwandu.
CP Kabera yanavuze ko muri sosiyete zitwara abagenzi zibajyana mu Ntara hagaragayemo umuvundo mwinshi ku buryo abantu bashobora kwanduzanya, asaba abafite ingendo ko bajya bazitegura hakiri kare.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…
Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…
Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…
Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…
Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…
Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…