INKURU ZIDASANZWE

Akarere ka Kicukiro kahize utundi mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 mu mujyi wa Kigali (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje uko Uturere tugize uyu Mujyi twarushanyijwe muri aya marushanwa y’ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 aho Kicukiro yaje ku mwanya wa mbere ifite amanota 94,6%, Gasabo ikagira amanota 84% naho Nyarugenge igira amanota 80%.

Umurenge wabaye uwa mbere muri ubu bukangurambaga ni uwa Bumbogo wo mu Karere Gasabo,wanahembwe imodoka nk’igihembo nyamukuru muri aya marushanwa yabaye mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali. Aho genzura ryarebye uko kurwanya COVID-19 byubahirizwa no gukangurira abaturage gukomeza kuyirinda mu nzego zose.

Aha kandi hatangajwe Imidugudu itatu yabaye iya mbere muri buri Karere aho muri Gasabo hari uwa Rugando wo mu Murenge wa Bumbogo wagize amanota 96.9%, uw’Inyange wo mu Murenge wa Kimironko wagize 95.6% n’uwa Gasasa wo muri Kimihurura wagize 94.1%.

Mu Karere ka Kicukiro, Umudugudu wa Rukatsa wo mu Murenge wa Kagarama wagize amanota 96.8%,Umudugudu wa Uwakeke wo mu Murenge wa Kigarama wagize 94.6% na Muhabura wo mu Murenge wa Kanombe.

Mu Karere ka Nyarugenge, Umudugudu wa Ubucuruzi wo mu Murenge wa Muhima wagize amanota 98%, uwa Gacaca wo mu Murenge wa Nyarugenge ugira 97% na Kamatamu wo mu Murenge wa Mageragere ukaba waragize amanota 96.1%

Umudugudu wa Mbere wahawe ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 2.5 Frw, uwa Kabiri uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw naho uwa Gatatu uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.

Aya marushanwa yari yatangijwe kuwa 13 Nzeri 2021 yibanze ku bikorwa n’udushya mu guhangana na COVID-19, Akarere ka Kicukiro kakaba karifashishije Kajugujugu muri ubu bukangurambaga, yazengurukaga mu kirere cy’ahahurira abantu benshi muri aka karere ikangurira abaturage kwirinda icyorezo.

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa arikumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Felix Namuhoranye, bashyikirije Igikombe Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange
Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashyikirijwe Igikombe cy’Akarere kahize utundi mu bukangurambaga bwo mkurwanya COVID-19 mu mujyi wa Kigali
Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo nk’Igihembo nyamukuru
Akarere ka Kicukiro kifashishaga Kajugujugu mu bukangurambaga niko kabaye akambere

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago