UBUZIMA

Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID-19

Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19, aho abantu 532 ari bo banduye iki cyorezo mu masaha 24 ashize, hakuna hamaze kugaragara abagera ku 1164 mu masaha 48 gusa.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa kabiri rivuga ko abarwayi bashya bagaragaye uyu munsi tariki 28 Ukuboza 2021 ari 998, aba baturutse mu bipimo 17,786, Umugore umwe w’imyaka 32 wo mu karere ka Musanze niwe wahitanwe na COVID-19.

Abarwayi bashya bagiye mu bitaro ni 12, mu gihe abagiye mu bitaro mu minsi irindwi ari 56 harimo abarembye bane. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu minsi irindwi yonyine hagaragaye abarwayi bashya 4,755 bangana na 4 ku ijana, abenshi bakaba baragaragaye mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 ni: 7.629.877 Abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo: 5.435.180 Abamaze guhabwa dose ishimangira: 130.155.

DomaNews

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

10 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

10 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

11 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

24 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

1 day ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago