Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19, aho abantu 532 ari bo banduye iki cyorezo mu masaha 24 ashize, hakuna hamaze kugaragara abagera ku 1164 mu masaha 48 gusa.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa kabiri rivuga ko abarwayi bashya bagaragaye uyu munsi tariki 28 Ukuboza 2021 ari 998, aba baturutse mu bipimo 17,786, Umugore umwe w’imyaka 32 wo mu karere ka Musanze niwe wahitanwe na COVID-19.
Abarwayi bashya bagiye mu bitaro ni 12, mu gihe abagiye mu bitaro mu minsi irindwi ari 56 harimo abarembye bane. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu minsi irindwi yonyine hagaragaye abarwayi bashya 4,755 bangana na 4 ku ijana, abenshi bakaba baragaragaye mu mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 ni: 7.629.877 Abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo: 5.435.180 Abamaze guhabwa dose ishimangira: 130.155.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…