UBUZIMA

Gufata urukingo rushimangira rwa COVID-19 byashyizwe ku mezi atatu

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko umuntu wikingije byuzuye ashobora guhabwa urukingo rushimangira nyuma y’amezi atatu aho byari bisanzwe bikorwa nyuma y’amezi atandatu.

Iri tangazo rifunguye amarembo abakingiwe byuzuye bari bategereje ko amezi atandatu arangira kugira ngo bahabwe urukingo rwa gatatu, rushimangira ubudahangarwa baba barahawe no kwingiza kabiri.

Minisiteri y’ubuzima ikangurira abaturage kujya ku bigo nderabuzima biri hafi yabo cyangwa ahandi hatangirwa inkingo bagahabwa urwa gatatu rushimangira.

Gufata iki cyemezo bije nyuma y’uko byagaragaye ko n’abikingije kabiri bandura ubwandu bushya bwa kiriya cyorezo bwiswe Omicron.

Inzego z’ubuzima zivuga ko guhabwa urukingo rushimangira byongerera uwaruhawe ubudahangarwa Omicron ntimurembye.

Mu mpera z’Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira gutanga urukingo rushimangira rwa COVID-19.

Icyo gihe abayobozi muri Minisiteri bavuze ko  ruzahabwa abantu bahawe inkingo zitangwa ari ebyiri cyangwa izitangwa muri doze imwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y’amezi atandatu ubwirinzi butangwa n’urukingo rwa COVID-19 butangira kugabanyuka, mu gihe ubundi zifasha umuntu kutaremba cyangwa kuzahazwa n’iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima izatangira gutanga uru rukingo tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ni ukuvuga guhera kuri uyu wa Kane.

Ati: “Minisitieri y’ubuzima izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze kuva ku myaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

Inkingo zitangwa nka doze imwe ni Johnson & Johnson, mu gihe izitangwa ari ebyiri mu Rwanda zirimo Moderna, Pfizer-BioNTech, AstraZeneca na Sinopharm.

Abahanga bamaze kugaragaza ko urukingo rushimangira rushobora kuba rutandukanye n’urwo umuntu yahawe mbere.

Dr Mpunga yakomeje ati “Gukingira bizajya bibera mu bigo nderabuzima, ku bitaro by’uturere ndetse n’ahandi hateganyijwe gukingirirwa. Bizakorwa mu byiciro, bikazahera mu Umujyi wa Kigali ariko n’utundi turere tuzakurikiraho mu gihe cya vuba.”

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe abaturarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere barenga miliyoni 5.9 naho abakingiwe byuzuye ni miliyoni 3.3.

DomaNews

Recent Posts

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

6 hours ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

7 hours ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

24 hours ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

1 day ago

Harmonize ari kwikomanga mu gatuza nyuma yo guca agahigo ka Diamond Platnumz

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…

1 day ago