INKURU ZIDASANZWE

Ruhango: Umuntu utaramenyekana yatwitse imodoka ya Gitifu w’umurenge

Umuntu utaramenyekana yagerageje gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, ariko bahita bayizimya itarashya ngo ikongoke.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 aho iyi modoka yari iparitse mu Mujyi wa Ruhango hafi y’Ishami rya Banki ya Kigali.

Amakuru y’ibanze avuga ko umuntu ukekwaho kuyitwika yaje ahagana saa Kumi z’umugoroba ari kuri moto arambika ingofero (casque) hafi yayo asukaho lisansi arangije arasiraho ikibiriti ahita yongera kurira moto aragenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imodoka itahiye ngo ikongoke kuko bahise bayizimya.

Ati “Ayo makuru niyo ariko ntabwo yahiye cyane ku buryo byayibuza kugenda, kuko bahise bayizimya. Yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa.”

Yavuze ko hari umuntu wari watangiye kubaka inzu mu Mujyi wa Ruhango mu buryo bunyuranyije n’amategeko aza guhagarikwa, bityo akaba ari we ukekwa ko yashatse gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge kubera uburakari no kwihimura.

Kuri ubu inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze icyo gikorwa.

Habururema yibukije abaturage ko bakwiye kwirinda ibyaha kandi ko ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bikorwa ku neza yabo muri rusange, bityo bidakwiye kubarakaza ngo bakore amakosa ashobora kuvamo ibyaha.

Umuntu utaramenyekana yatwitse imodoka ya Gitifu w’umurenge wa Ruhango ariko bahita bayizimya

Abayo Minani John

DomaNews

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago