POLITIKE

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’Isaha imwe I Nairobi

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya, agirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta byibanze ku mubano w’ibi bihugu byombi n’ingingo zireba akarere na Afurika by’umwihariko.

Ni uruzinduko rwamaze igihe gito, kuko byafashe isaha imwe ngo Perezida Kagame agere i Nairobi. Nyuma yo kuganirira mu ngoro y’umukuru w’igihugu, byafashe indi saha imwe gusa ngo Perezida kagame abe ageze i Kigali.

Yanditse kuri Twitter ati “Nagize urugendo rugufi ariko rw’ingirakamaro cyane hamwe na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi muri iki gitondo. Ubu nagarutse mu rugo! Byari isaha 1 kugera i Nairobi, isaha 1 kugaruka i Kigali. Isaha 1 isaga y’ibiganiro, isaha 1 kuva ku kibuga cy’indege ngera ku biro by’umukuru w’igihugu no gusubira ku kibuga cy’indege. Hari byinshi byagarutsweho!!”

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko muri iyo nama, Perezida Kenyatta na Kagame baganiriye ku ngingo z’ubutwererane bw’ibihugu byombi, zirimo izijyanye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

Byatangaje ko ku bijyanye n’ubucuruzi, “Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya mwiza u Rwanda ruherereyemo mu karere urugira umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Kenya, by’umwihariko nk’irembo ryinjira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’isoko ryagutse ry’akarere k’ibiyaga bigari.”

“Yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko kizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibi bihugu byombi by’abaturanyi.”

Umupaka wa Gatuna kandi ni ingenzi kuri Kenya, kuko wihutisha ibicuruzwa binyuzwa mu muhora wa ruguru, inzira ituruka ku cyambu cya Mombasa igaca muri Uganda, igakomeza mu Rwanda.

Uheruka gufungurwa ku wa 31 Mutara 2022, nyuma y’imyaka itatu ufunzwe.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi, Kenyatta ngo yasabye u Rwanda kongera ubwoko bw’ibicuruzwa rutumiza muri Kenya no kungukira kuri serivisi nziza zirangwa ku cyambu cya Mombasa, mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Kenyatta kandi yujeje Perezida Kagame ubufatanye mu guharanira intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu nyungu z’abaturage b’aka karere.

Ibiro bya Perezida wa Kenya bikomeza biti “Abayobozi bombi kandi bashimangiye ubushake bafite bwo gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane mu bihugu bya Ethiopia, Sudan, Sudan y’Epfo na Somalia, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare rw’imbere mu kwimakaza ibiganiro n’amahoro mu mpande zihanganye.”

U Rwanda na Kenya bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, by’umwihariko hagati ya Perezida Kagame na Kenyatta

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago