UBUCURUZI

Bapfakurera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF

Bapfakurera Robert yatorewe manda ya kabiri mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere kuba umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, akaba ari nawe usanzwe ayobora uru rugaga kuva muri 2018. 

Yungirijwe na Mubiligi Jeanne Francoise watorewe kuba umuyobozi wa mbere wungirije, naho Kimenyi Aimable atorerwa kuba umuyobozi wa kabiri wungurije.

Abikorera basaba ko iyi komite nyobozi nshya yafatanya nabo gushakira umuti ingaruka za Covid19, no kugendana nabo mu rugendo rwo kwagurira ibikorwa byabo hanze.

Uwitwa Emilienne K Benurugo yagize ati “Icya mbere ni uko iyi komite yakora ubushakashatsi ikareba ngo ni nde wagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo, tukarebera hamwe twese dushyize hamwe hakarebwa uwatsikiye uko twamuzamura.”

Sina Gerard we yagize ati “Nubwo tutafunze ibikorwa ariko byatugizeho ingaruka rero ninayo mpamvu gukoresha ikoranabuhanga twabonye ari igisubizo ni nayo mpamvu twabishyizemo imbaraga, kandi mbona byakagombye kurushaho gushyirwamo imbaraga.”‘

Ku bijyanye na Covid19, Robert Bapfakurera yizeza gukomeza ubuvugizi bujyana no kongerera ubumenyi abikorera, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Mu gufasha abikorera kwagurira ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda, avuga ko mu bufatanye bw’urugaga rw’abikorera na Guverinoma inzira isa n’iharuye kandi urugendo bazarufatanya.

“Iyo igihugu kigiranye ubushuti n’ibindi bihugu, twebwe abikorera twihutira guhura n’abikorera bo muri icyo gihugu, tugashaka n’amahirwe y’ishoramari ahari aha nakubwira Central Africa, Mozambique na RDC rero twarabitangiye mu rwego rwo kurushaho gushaka amahirwe ari muri ibyo bihugu ngo tuyabyaze umusaruro.”

Usibye Komite nyobozi yatowe kuri uyu wa Gatatu, uru rugaga rumaze iminsi mu matora y’abahagarariye abandi mu mahuriro 5 yashyizweho asimbura 10 yariho mbere y’ amavugurura yakozwe mu minsi  ishize.

Ubuyobozi bushya bwasezeranyije abikorera ubufatanye mu kwagurira imikorere yabo no hanze y’u Rwanda

DomaNews

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago