Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yakuyeho amabwiriza yo gipimwa umuriro ku muntu ugiye kwinjira ahahurira abantu benshi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Mu itangazo yanyujije ku ru kuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 yagize iti: “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19”.
Gupimwa Umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe byafatwaga nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakiwra ry’icyorezo cya COVID-19, ni bimwe mu byakorerwaga uwifuza kwinjira ahahurira abantu benshi nko; mu masoko, Mu birori, mu nsengero n’ahandi. Ibi bikuweho nyuma y’uko hagiye hushira hafi ukwezi, mu Rwanda hagaragara umubare muto w’abarwayi bashya banduye iki cyorezo.
Minisiteri y’ubuzima ikangurira Abaturage gukomeza kubahiriza andi mabwiriza nko; Gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa ndetse ari nako bakomeza kwikingiza inkingo zose n’urushimangira.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…