IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya miliyoni hafi 130 Frw.

Kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri brazil mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya miliyoni hafi 130 Frw.

Ibi byabaye muri nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye igikombe cy’Afurika mu bagabo no mu bagore, byaje kugaragara ko u Rwanda rwakoze amakosa mu bakinnyi bane bakomoka muri Brazil bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore.

Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bari bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere, baje kuregwa ko badafite ibyangombwa cyangwa se babibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 16 Nzeri 2021 ubwo bari bagiye gukina na Senegal.

Ibi byatumye u Rwanda ruhita rukurwa mu irushanwa rikomeza rutarimo ndetse ruhagarikwa by’abateganyo mu gihe cy’amezi 6 mu gihe Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball (FIVB) ryari rikiramo gukora iperereza.

Iri shyiraamwe rero rikaba ryamaze kwandikira FRVB ko bitewe n’aya makosa bakoze bagomba kwishyura ibihumbi 120 by’amafaranga y’amasuwisi ni ukuvuga 129,216,700 by’amafaranga y’u Rwanda nk’amande.

Iki kibazo kandi kibaka cyaratumye visi perezida wa kabiri wa FRVB, Bagirishya Jean de Dieu afungwa ndetse akaba yarakatiwe amezi 8.

Aline Siqueira (1) na Bianca Moreira Gomes bari bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere
Mariana Da Silva yari mu bakinnyi bane bakomoka muri Brazil bakiniye ikipe y’u Rwanda barezwe kubona ibyangombwa binyuranyijwe n’amategeko

DomaNews

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

7 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

9 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

12 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

13 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

15 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

20 hours ago