Kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri brazil mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya miliyoni hafi 130 Frw.
Ibi byabaye muri nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye igikombe cy’Afurika mu bagabo no mu bagore, byaje kugaragara ko u Rwanda rwakoze amakosa mu bakinnyi bane bakomoka muri Brazil bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore.
Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bari bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere, baje kuregwa ko badafite ibyangombwa cyangwa se babibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 16 Nzeri 2021 ubwo bari bagiye gukina na Senegal.
Ibi byatumye u Rwanda ruhita rukurwa mu irushanwa rikomeza rutarimo ndetse ruhagarikwa by’abateganyo mu gihe cy’amezi 6 mu gihe Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball (FIVB) ryari rikiramo gukora iperereza.
Iri shyiraamwe rero rikaba ryamaze kwandikira FRVB ko bitewe n’aya makosa bakoze bagomba kwishyura ibihumbi 120 by’amafaranga y’amasuwisi ni ukuvuga 129,216,700 by’amafaranga y’u Rwanda nk’amande.
Iki kibazo kandi kibaka cyaratumye visi perezida wa kabiri wa FRVB, Bagirishya Jean de Dieu afungwa ndetse akaba yarakatiwe amezi 8.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…