Kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri brazil mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande ya miliyoni hafi 130 Frw.
Ibi byabaye muri nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye igikombe cy’Afurika mu bagabo no mu bagore, byaje kugaragara ko u Rwanda rwakoze amakosa mu bakinnyi bane bakomoka muri Brazil bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore.
Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bari bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere, baje kuregwa ko badafite ibyangombwa cyangwa se babibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 16 Nzeri 2021 ubwo bari bagiye gukina na Senegal.
Ibi byatumye u Rwanda ruhita rukurwa mu irushanwa rikomeza rutarimo ndetse ruhagarikwa by’abateganyo mu gihe cy’amezi 6 mu gihe Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball (FIVB) ryari rikiramo gukora iperereza.
Iri shyiraamwe rero rikaba ryamaze kwandikira FRVB ko bitewe n’aya makosa bakoze bagomba kwishyura ibihumbi 120 by’amafaranga y’amasuwisi ni ukuvuga 129,216,700 by’amafaranga y’u Rwanda nk’amande.
Iki kibazo kandi kibaka cyaratumye visi perezida wa kabiri wa FRVB, Bagirishya Jean de Dieu afungwa ndetse akaba yarakatiwe amezi 8.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…