UBUZIMA

Gupimwa Umuriro byakuwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yakuyeho amabwiriza yo gipimwa umuriro ku muntu ugiye kwinjira ahahurira abantu benshi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Mu itangazo yanyujije ku ru kuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 yagize iti: “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19”.

Gupimwa Umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe byafatwaga nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakiwra ry’icyorezo cya COVID-19, ni bimwe mu byakorerwaga uwifuza kwinjira ahahurira abantu benshi nko; mu masoko, Mu birori, mu nsengero n’ahandi. Ibi bikuweho nyuma y’uko hagiye hushira hafi ukwezi, mu Rwanda hagaragara umubare muto w’abarwayi bashya banduye iki cyorezo.

Minisiteri y’ubuzima ikangurira Abaturage gukomeza kubahiriza andi mabwiriza nko; Gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa ndetse ari nako bakomeza kwikingiza inkingo zose n’urushimangira.

DomaNews

Recent Posts

Umutoza wa As Kigali y’Abagore uherutse gukubita urushyi mugenzi we wa Rayon Sports yahanwe

Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera…

16 hours ago

Burundi: Uwakoraga ubukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD yishwe n’abantu bataramenyekana

François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w'ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy'u Burundi…

18 hours ago

Imitungo y’umuryango wa Rwigara yaguzwe mu cyamunara

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make…

19 hours ago

Umuhanzi Justin Bieber yavuze ko yicuza gukorana na Wizkid

Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya…

23 hours ago

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…

1 day ago

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

2 days ago