POLITIKE

Perezida wa Tchad Gen.Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda

Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yatangiye uruzinduko mu Rwanda.

Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko Gen Mahamat Idriss Déby, ari buganire na Perezida Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma kuri uyu wa Gatandatu akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno, abushyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta i N’Djamena.

Icyo gihe Gen. Mahamat yanditse kuri Twitter ati “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Vincent Biruta, yanshyikirije ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, @PaulKagame.”

Ntabwo ubwo butumwa bwatangajwe. Dr. Biruta yoherejwe muri Tchad nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Abdelkerim Deby Itno uyobora ibiro bya Gen. Mahamat, akaba intumwa ye yihariye na murumuna we.

Ni urugendo rwakozwe mu gihe guverinoma y’inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.

Kuva yajya ku butegetsi, Mahamat yakomeje kwiyegereza abantu bo mu muryango we, aho yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 30, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo akanama ka gisirikare kayoboye Tchad, kashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.

Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho guhirika ubutegetsi (coup d’état) bikozwe n’igisirikare.

Gen Mahamat yahise anashyiraho minisiteri y’ubwiyunge mu gihugu, iyoborwa na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaza kugirwa umujyanama wa Idris Déby mu 2019.

Kuva yagera ku butegetsi, Mahamat yavuze ko arajwe ishinga no kubaka umutekano utajegajega mu gihugu cye, ubundi akanategura amatora bikekwa ko azaba mu mpera z’uyu mwaka nubwo bitaremezwa neza. Uyu mugabo yakunze kuvuga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile hanyuma abasirikare bagasubira mu bigo byabo.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 38 ayobora Tchad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Azibukirwa ku ruhare rwe rutagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni n’ibindi.”

Gen. Mahamat Idriss Déby yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe
Biteganyijwe ko mu kanya gato Gen. Mahamat Idriss Déby yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

23 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago