POLITIKE

Perezida wa Tchad Gen.Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda

Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yatangiye uruzinduko mu Rwanda.

Advertisements

Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko Gen Mahamat Idriss Déby, ari buganire na Perezida Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma kuri uyu wa Gatandatu akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.

Muri Kanama umwaka ushize, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno, abushyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta i N’Djamena.

Icyo gihe Gen. Mahamat yanditse kuri Twitter ati “Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Vincent Biruta, yanshyikirije ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, @PaulKagame.”

Ntabwo ubwo butumwa bwatangajwe. Dr. Biruta yoherejwe muri Tchad nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Abdelkerim Deby Itno uyobora ibiro bya Gen. Mahamat, akaba intumwa ye yihariye na murumuna we.

Ni urugendo rwakozwe mu gihe guverinoma y’inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.

Kuva yajya ku butegetsi, Mahamat yakomeje kwiyegereza abantu bo mu muryango we, aho yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 30, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo akanama ka gisirikare kayoboye Tchad, kashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.

Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho guhirika ubutegetsi (coup d’état) bikozwe n’igisirikare.

Gen Mahamat yahise anashyiraho minisiteri y’ubwiyunge mu gihugu, iyoborwa na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaza kugirwa umujyanama wa Idris Déby mu 2019.

Kuva yagera ku butegetsi, Mahamat yavuze ko arajwe ishinga no kubaka umutekano utajegajega mu gihugu cye, ubundi akanategura amatora bikekwa ko azaba mu mpera z’uyu mwaka nubwo bitaremezwa neza. Uyu mugabo yakunze kuvuga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile hanyuma abasirikare bagasubira mu bigo byabo.

Mahamat Idriss Déby w’imyaka 38 ayobora Tchad nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 18 Mata, Se Marshal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere yagiriye ku rugamba rwari ruhanganishije inyeshyamba n’ingabo za Leta.

Perezida Déby yitabye Imana amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora ya perezida yo ku wa 11 Mata, ubwo yari amaze gutorerwa manda ya gatandatu, nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Azibukirwa ku ruhare rwe rutagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni n’ibindi.”

Gen. Mahamat Idriss Déby yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe
Biteganyijwe ko mu kanya gato Gen. Mahamat Idriss Déby yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago