Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko ku nshuro ya 28 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwibuka rwabaga buri taliki 07, Mata buri mwaka rutazabaho.
Dr Jean Damascène Bizimana Umuyobozi w’iyi Minisiteri, yavuze ko hafashwe uriya mwanzuro kubera ko COVID-19 igihari bityo ngo kubuza abantu kwegerana kandi bari mu rugendo nka ruriya ntibyakunda.
Ati: “ Twasanze uyu mwaka icyo gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka twakihorera”
Ku byerekeye uko bizaba byagenze mu masaha ya mu gitondo kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gitondo saa tatu umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 uzabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri buri Mudugudu hakazabera ibiganiro bivuga ku nsanganyamatsiko n’ubutumwa bwagenewe kiriya gikorwa.
Minisitiri Bizimana avuga ko ikiganiro bamaze kucyoherereza uturere kandi natwo twabwohereje aho bugomba kugera.
Nyuma y’ikiganiro abaturage bazungurana ibitekerezo ku kiganiro bahawe ariko banungurane ibitekerezo by’uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa aho batuye.
Bazanaganira uko ibibazo bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakirwa ibisubizo aho batuye.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…