POLITIKE

Perezida Kagame na Museveni wa Uganda bongeye guhura baganira imbona nkubone

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bwa mbere kuva umubano w’ibihugu byombi wakongera gufata indi sura n’imipaka igafungurwa.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.

Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”

Perezida Kagame yaherukaga guhura na mugenzi we wa Uganda, muri Gashyantare 2020, mu biganiro byabereye i Gatuna hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo bataherukaga guhura, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye yakira intumwa za Perezida Museveni zirimo Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare ndetse n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kujya mu buryo ahanini biturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiye agirana na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

DomaNews.rw

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago