Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bwa mbere kuva umubano w’ibihugu byombi wakongera gufata indi sura n’imipaka igafungurwa.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Kenya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter yavuze ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati “Nahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mbere gato y’uko twembi tuba abahamya b’igikorwa cyo gusinya amasezerano ya nyuma yinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.”
Perezida Kagame yaherukaga guhura na mugenzi we wa Uganda, muri Gashyantare 2020, mu biganiro byabereye i Gatuna hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’umubano mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo bataherukaga guhura, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye yakira intumwa za Perezida Museveni zirimo Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare ndetse n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…