POLITIKE

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira kuyobora u Bufaransa

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa na Marine Le Pen ni bo batsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma nk’abakandadida bazavamo Perezida w’iki gihugu.

Aba bombi ni bo bagiriwe icyizere mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Mata 2022.

Ibyavuye mu majwi y’agateganyo byerekana ko Emmanuel Macron w’imyaka 44 ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche ari we waje imbere imbere mu bakandida 11 bari bahanganye, agira amajwi 28,1%.

Ni mu gihe Marine Le Pen wo mu Ishyaka Le Rassemblement National yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 23,3%.

Macron aramutse yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa yaba akuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, ko nta mukuru w’igihugu utorerwa manda ebyiri zikurikirana.

Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.

Mu buryo bworoshye, kugira ngo Perezida w’u Bufaransa atorwe mu cyiciro kimwe gusa byasaba ko aba yagize amajwi ari hejuru ya 50 ku ijana, ariko kugeza ubu nta mukandida urabasha kubigeraho.

Icyiciro cya kabiri ni cyo cyemeza Perezida watowe hagati y’abakandida babiri baba babonye amajwi menshi kurusha abandi, mu cyiciro cya mbere.

Mu bandi bakandida, Jean-Luc Mélenchon w’ishyaka La France Insoumise yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 20%, Eric Zemmour (Reconquête) aba uwa kane n’amajwi 7.2%, Valérie Pécresse wo mu ishyaka Les Républicains agira amajwi 5% naho Yannick Jadot (Europe écologie-les verts) agira 4.4%.

Jean Lasalle (Résistons) yagize 3.3%, Fabien Roussel (Parti Communiste Français) agira 2.7%, Nicolas Dupont-Aignan (Debout La France) agira 2.3% naho Anne Hidalgo (Parti Socialiste) agira 2.1%.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu munsi w’amatora, ubwitabire bwari bumaze kugera kuri 65 %, buri hasi ugereranyije na 2017, aho ayo masaha yageze ubwitabire bugeze kuri 69,4%.

Nyuma y’iki cyiciro, abakadida benshi bahise batangira gusaba abaturage kuzatora Emmanuel Macron mu cyiciro cya kabiri.

Pécresse yavuze ko abantu bakwiye gutora Emmanuel Macron, “bakavuga oya ku buhezanguni ” bwa Le Pen.

Yanavuze ko umubano wa Le Pen na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya “umutesha agaciro nk’umuntu warengera inyungu z’igihugu cyacu mu bihe bikomeye.”

Umukandida Anne Hidalgo na we yasabye abarwanashyaka be gutora Macron mu cyiciro cya kabiri, hamwe na Fabien Roussel na Yannick Jadot.

Ni abakandida ariko urebye amashyaka yabo, yose hamwe yabonye amajwi 12 uyateranyije.

Amatora ya perezida mushya w’u Bufaransa hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen ateganyijwe ku wa 24 Mata 2022

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago