Niba ujya ubura ibitotsi dore uko wakwivura kudasinzira udakoresheje imiti
Ese hari igihe uryama nuko ibitotsi bikabura neza neza? Ntabwo ari wowe bibaho gusa, ahubwo iki ni ikibazo kiba ku bantu hafi ya bose mu buzima bwabo baba abana, abakuze ndetse n’abasheshe akanguhe.
Shakisha uko wabona urumuri ruhagije mu masaha ya kumanywa. Ibi bituma ubwonko bukanguka bukabasha gutandukanya amanywa n’ijoro
Mbere yo kuryama banza woge amazi ashyushye
Aho uryamye hagomba kuba ari heza, hatari urumuri n’urusaku kandi nta mpumuro idasanzwe ihari. Kandi ntihagomba kuba hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane
Ahantu ho kuryama imenyereze ko ari aho kuryama gusa. Ikintu wemerewe kuba wahakorera kindi ni imibonano mpuzabitsina gusa. Ibindi nko kurya, gusoma, kureba filimi ntibyemewe kuba byakorerwa mu buriri
Jya kuryama igihe wumva ko ari ngombwa cyangwa amasaha wiyemeje kuryamiraho yageze. Ntukaruhukire mu cyumba cyo kuryamamo
Niyo mpamvu hari ibyokurya usabwa kurya cyangwa kwirinda kurya mu masaha ya nijoro.
Ibyo kurya cyangwa kunywa ugomba kwitaho
Ibikungahaye kuri tryptophan: Iyi ni amino acid ikaba izwiho gutuma hakorwa serotonin ikaba ifasha mu kuruhuka k’umubiri. Iboneka mu nyama y’inkoko cyangwa ifi nka tuna na salmon. Wanayisanga kandi muri soya, n’ibiyikomokaho nka tofu ndetse no mu bunyobwa, amagi.
Ibinyasukari: Ibi nabyo bifasha mu ikorwa rya serotonin ikaba ingenzi mu gutera ibitotsi. Ushobora kurya ibyokurya by’ibinyamafufu nk’ibirayi n’ibijumba.
Amata: N’ubwo kuri bamwe amata ari ikibazo nijoro ariko ikirahure cy’inshushyu mbere yuko uryama cyafasha gutuma usinzira neza. Ikirahure cy’inshushyu cyagufasha gusinzira neza
Ibikize kuri magnesium: Magnesium izwiho gufasha umubiri kuruhuka. Iboneka mu mboga rwatsi, utubuto twa sesame, ibihwagari n’impeke nk’ingano
Vitamin za B: Izi vitamin by’umwihariko vitamin B12 zifasha mu kongera ibitotsi. Ziboneka cyane mu nyama, umusemburo ndetse n’amata n’ibiyakomokaho. Izindi vitamin B wazibona mu mboga
Ibyo kurya no kunywa ugomba kwirinda
Caffeine: Irinde caffeine mu masaha akuze ya nimugoroba kuko ibuza ibitotsi. Ibyokunywa ibonekamo ni ikawa, amajyani y’icyayi na za shokola zinyuranye kimwe n’ibyo kunywa byongera ingufu