Perezida Paul Kagame yageze muri Jamaica aho ari mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, akazagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, aho byitezwe ko aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, Umukuru w’igihugu azageza imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica. Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ibindi.
Perezida Kagame kandi azashyira indabo ku mva ya Marcus Garvey ari na we ntwari ya Mbere ya Jamaica.
Jamaica ni igihugu gituwe na miliyoni 2,9 kikamenyekana cyane ku muco wihariye kigira, aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Iki gihugu ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ’Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda, mu gihe kandi ari cyo cyatangirijwemo injyana zakunzwe ku Isi nka Reggae na Dancehall.
Hashize igihe Jamaica ishyira imbaraga mu guteza imbere umubano wayo na Afurika, dore ko nubwo benshi mu batuye iki gihugu bakomotse muri Afurika, impande zombi zitari zisanzwe zifitanye umubano wihariye mu bijyanye n’ubucuruzi n’izindi nzego.
AMAFOTO: Rwanda Presidency
Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…
Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…
Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…
Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…