Perezida Paul Kagame yageze muri Jamaica aho ari mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, akazagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, aho byitezwe ko aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, Umukuru w’igihugu azageza imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica. Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ibindi.
Perezida Kagame kandi azashyira indabo ku mva ya Marcus Garvey ari na we ntwari ya Mbere ya Jamaica.
Jamaica ni igihugu gituwe na miliyoni 2,9 kikamenyekana cyane ku muco wihariye kigira, aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Iki gihugu ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ’Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda, mu gihe kandi ari cyo cyatangirijwemo injyana zakunzwe ku Isi nka Reggae na Dancehall.
Hashize igihe Jamaica ishyira imbaraga mu guteza imbere umubano wayo na Afurika, dore ko nubwo benshi mu batuye iki gihugu bakomotse muri Afurika, impande zombi zitari zisanzwe zifitanye umubano wihariye mu bijyanye n’ubucuruzi n’izindi nzego.
AMAFOTO: Rwanda Presidency
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…