Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness muri Jamaica (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yageze muri Jamaica aho ari mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, akazagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, aho byitezwe ko aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko, Umukuru w’igihugu azageza imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica. Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ibindi.

Perezida Kagame kandi azashyira indabo ku mva ya Marcus Garvey ari na we ntwari ya Mbere ya Jamaica.

Jamaica ni igihugu gituwe na miliyoni 2,9 kikamenyekana cyane ku muco wihariye kigira, aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Iki gihugu ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ’Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda, mu gihe kandi ari cyo cyatangirijwemo injyana zakunzwe ku Isi nka Reggae na Dancehall.

Hashize igihe Jamaica ishyira imbaraga mu guteza imbere umubano wayo na Afurika, dore ko nubwo benshi mu batuye iki gihugu bakomotse muri Afurika, impande zombi zitari zisanzwe zifitanye umubano wihariye mu bijyanye n’ubucuruzi n’izindi nzego.

Perezida Kagame yakiriwe mu Murwa Mukuru wa Jamaica, Kingston
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness
Perezida Paul Kagame yageze muri Jamaica aho agiye mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Jamaica, Andrew Holness aho bazanagirana ibiganiro bigamije guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi
Perezida Kagame yageze muri Jamaica mu ruzinduko rw'iminsi itatu

AMAFOTO: Rwanda Presidency

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *