IMYIDAGADURO

Israel Mbonyi yakoze Igitaramo cy’amateka ku musozi wa Carmel uzwi cyane muri Bibiliya

Mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2022, Israel Mbonyi yataramiye Abanya Israel n’ikipe y’abo baturukanye mu Mujyi wa Kigali berekeza muri Israel mu rugendo rutagatifu rwiswe “Twende Jerusalem”. Ni igitaramo yahuriyemo na Avraham Tal uri mu bagezweho muri iki gihugu.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’amateka yitwa ‘Shuni’ imaze imyaka ibihumbi birenga bibiri, ikaba imwe mu zikunze kuberamo ibitaramo bikomeye.

Shuni ni imwe mu nyubako ziri ku musozi wa Carmel ukaba umwe mu ifite amateka akomeye muri Israel no muri Bibiliya.

Abakunzi b’umuziki bari bakubise baruzura kuko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari amaze iminsi ine yarashize.

Ahagana saa tatu z’ijoro nibwo Avraham Tal wabanje ku rubyiniro yari atangiye gutaramira abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye ari benshi.

Nyuma y’iminota irenga 30 ari ku rubyiniro, Avraham Tal yahamagaye Israel Mbonyi ngo bafatanye gushimisha abakunzi b’umuziki bari bitabiriye igitaramo cyabo.

Byamusabye iminota mike cyane kugira ngo abe amaze kwigarurira imitima y’Abanya-Israel abinyujije mu ndirimbo ze zibyinitse.

Uretse indirimbo ze eshatu yaririmbye, Israel Mbonyi yanaririmbye indirimbo imwe mu zizwi cyane muri Israel iri mu rurimi rw’Igiheburayo arushaho kongera kwigarurira abari bitabiriye iki gitaramo.

Mu gusoza umwanya we ku rubyiniro, Israel Mbonyi yatunguranye atera indirimbo ‘One love’ ya Lucky Dube yongera kwigwizaho abakunzi b’umuziki.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Israel Mbonyi yasizeho Avraham Tal wongeye kwisubiza abakunzi be mu minota 30 yongeye kumara ku rubyiniro aba ari nawe usoza igitaramo.

Muri iki gitaramo Mbonyi yahuriyemo na Avraham Tal Umuririmbyi uri mu bagezweho muri iki gihugu

Uretse abaturutse mu Rwanda bitabiriye urugendo ‘Twende Jerusalem’ bari bagiye gushyigikira Israel Mbonyi, iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda.

Umusozi wa Carmel cyabereyeho ufite amateka akomeye muri Bibiliya kuko ni ho abahanuzi 450 ba Bayali biciwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Eliya.

Nyuma y’iki gitaramo byitezwe ko aba bahanzi bazongera guhurira ku rubyiniro ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, bazaririmbira i Heburayo

Uru rugendo rw’icyumweru rwitabiriwe n’abarenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye. Rwateguwe na Sosiyete Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ruterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Biteganyijwe ko abarwitabiriye bazasura uduce dutandukanye dufite amateka akomeye muri Bibiliya turimo Tiberiya, Kana, Galilaya, Umusozi Tabora na Betelehemu.

Imbaga y’abantu yari yuzuye ku musozi wa Carmel uzwiho amateka akomeye muri Bibiliya bitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Israel Mbonyi

DomaNews.rw

Recent Posts

RDC: Abasirikare bakomeye bashinjwe guhunga urugamba ubwo M23 yafata Goma baburanishijwe

Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa kane…

9 hours ago

Uruzinduko Perezida Kagame yari kuzagirira I Gahanga muri Kicukiro rwimuriwe muri BK Arena

Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y'U Rwanda Paul Kagame yari kuzagirira mu karere ka Kicukiro…

22 hours ago

Ubutumwa bw’ingabo za SADC zari muri RDC zasabwe kuhava

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa…

1 day ago

Perezida Kagame azasura abaturage b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu i Gahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho…

1 day ago

Ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinangira ibiganiro n’umutwe wa M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko butaremeza niba buzitabira ibiganiro byabwo n’umutwe…

1 day ago

U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye…

1 day ago