IMYIDAGADURO

Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan wari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda yatandukanye n’ubuyobozi bw’iri rushanwa.

Advertisements

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Nimwiza Meghan atakibarizwa muri iki kigo.

Rigira riti “ Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda”.

Bakomeje bamushimira umurava yakoranye mu gihe yari amaze ashinzwe itumanaho ndetse ari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2021.

Ntabwo hatangajwe icyatumye batandukana ariko hari amakuru avuga ko hari hashize iminsi hari ukutumvikana hagati y’uyu mukobwa n’ubuyobozi bw’irushanwa.

Yari umwe mu bakobwa batsindiye ikamba rya Miss Rwanda bari barahawe akazi muri ryo nyuma ya Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane.

Mu minsi ishize ubwo habaga amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2022 Rukundo Patrick uri mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda yatangaje ko yatandukanye nabo ariko nyuma aza kongera gukomeza akazi.

Nimwiza Meghan yabaye Miss Rwanda muri 2019 aza kugirwa ushinzwe itumanaho n’umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2021

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago