Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan wari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda yatandukanye n’ubuyobozi bw’iri rushanwa.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Nimwiza Meghan atakibarizwa muri iki kigo.

Rigira riti “ Turashaka kumenyesha abantu bose ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda”.

Bakomeje bamushimira umurava yakoranye mu gihe yari amaze ashinzwe itumanaho ndetse ari umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2021.

Ntabwo hatangajwe icyatumye batandukana ariko hari amakuru avuga ko hari hashize iminsi hari ukutumvikana hagati y’uyu mukobwa n’ubuyobozi bw’irushanwa.

Yari umwe mu bakobwa batsindiye ikamba rya Miss Rwanda bari barahawe akazi muri ryo nyuma ya Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane.

Mu minsi ishize ubwo habaga amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2022 Rukundo Patrick uri mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda yatangaje ko yatandukanye nabo ariko nyuma aza kongera gukomeza akazi.

Nimwiza Meghan yabaye Miss Rwanda muri 2019 aza kugirwa ushinzwe itumanaho n’umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *