Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwari rumaze iminsi itandatu mu mahugurwa yo gukomeza kwicungira umutekano ko ari rwo rufite inshingano ya mbere yo kuwubumbatira.
Yabivugiye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ati: “ Turifuza urubyiruko rudakoresha ibiyobyabwenge, rudakora magendu, rurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, rudakora ubujura, urubyiruko rufite isuku, rurwanya ruswa, rutanga serivise nziza, urubyiruko rwimakaza umutekano, imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’Abanyarwanda.”
Abandi bitabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa ni Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel.
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana yavuze ko igihugu cyamaze kumenya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Yongeyeho ko uru rubyiruko rwagize uruhare mu guhashya ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane mu Karere ka Nyagatare, n’utundi turere tugize iriya Ntara.
Ati: “ Intara y’i Burasirazuba ifite urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rugera kuri 76.593, ibi ni ibyishimo ku gihugu. Muri intangarugero ku kuba urungano rufite intego. Urungano rufite indangagaciro z’ubumwe, kwihangana, gukunda igihugu no gukora cyane.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013. Rukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu guteza imbere Igihugu harimo no kukirindira umutekano.
Abasore n’inkumi 257 baturutse mu Turere turindwi tw’Intara y’i Burasirazuba nibo bari bamaze iminsi itandatu bahugurirwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) bakaba basoje kuri uyu wa mbere tariki 25 Mata 2022, biyemeza kuzesa imihigo bahigiye imbere y’Abayobozi mu gihe kitarenze amezi atatu.
AMAFOTO: Eastern Province twitter
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…