Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura rya Miss Rwanda biravigwa ko yatawe muri yombi akurikiranweho bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.
Uyu musore afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
Amakuru agera kuri IGIHE ducyesha iyi nkuru ngo ni uko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.
Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.
Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.
Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko hari umukobwa wari waremeranyije na Ishimwe ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.
Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…
Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…
Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…
Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…
Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…