POLITIKE

Perezida Kagame yashimangiye ko Umuryango FPR- INKOTANYI ufite intego yo kwihutisha amajyambere no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, kuri Kigali Arena mu Karere  ka Gasabo habereye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Mu ijambo ritangiza inama, Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yashimiye abitabiriye inama by’umwihariko Intumwa zaturutse mu Mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu, Abikorera, Urubyiruko n’abandi bitabiriye iyi Nama Nkuru.

Chairman yashimiye Abanyarwanda uruhare bagize  mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19, aboneraho no kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo bahitanywe n’icyo cyorezo.

Yashimye ibyagezweho n’Umuryango FPR-INKOTANYI, yibutsa Abayobozi ko Abanyarwanda babagiriye ikizere babatora, akaba ari inshingano Abayobozi bafite ngo imibereho y’Abanyarwanda ikomeze gutera imbere. 

Yibukije ko uyu ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo twiyemeje gukorera Igihugu cyacu tureba aho cyavuye, aho kigeze, gufata ingamba zo kwiyubaka hagamijwe kwihutisha amajyambere y’Igihugu, guhangana n’ibibazo byose bishobora kuvuka binyuze mu kwishakamo ibisubizo no gukosora aho twagaragaje intege nke hagaragazwa imbogamizi zabiteye kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango yashimangiye ko Umuryango FPR- INKOTANYI ufite intego y’ingenzi yo kwihutisha amajyambere mu Gihugu kugira ngo uhindure ubuzima bw’Abanyarwanda

Abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR INKOTANYI:

  1. Bemeje raporo y’ibikorwa byagezweho kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri Werurwe 2022 na gahunda y’ibikorwa 2022-2023 by’Umuryango FPR-INKOTANYI, bashishikariza buri wese kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
  2. Bemeje raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Komite Ngenzuzi ku mikorere y’inzego z’Umuryango RPF INKOTANYI n’imikoreshereze y’umutungo wayo mu myaka ya 2019-2020 na 2020-2021, biyemeza kunoza no gukosora ahagaragaye ibitaragenze neza.
  3. Abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bamaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama bafashe imyanzuro ikurikira:
  4. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo (home grown solutions).
  5. Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.
  6. Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.
  7. Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).
  8. Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.
  9. Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.
  10. Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.
  11. Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.
  12. Gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.
  13. Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.
Abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR INKOTANYI bemeje Imyanzuro igera kuri 13 igiye gushyirwa mu bukorwa

DomaNews.rw

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

3 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

5 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

6 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

6 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

1 week ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

1 week ago