IMIKINO

Abakinnyi bakomeye b’Ikipe ya PSG bageze i Kigali

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Umwe mu babonye aba bakinnyi b’amazina akomeye muri PSG basohoka mu kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yabwiye IGIHE ko ahagana mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa 30 Mata 2022, aribwo bari bageze mu Rwanda.

Sergio Ramos ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali

Mu mashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda ubwo batangazaga iby’uru rugendo, myugariro Sergio Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Usibye Sergio Ramos, undi bageranye mu Rwanda ni umunyezamu wa PSG Keylor Navas.

Navas yari yavuze ko atari we ubona ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.

Ibi aba bakinnyi bari babihuriyeho na Julian Draxler, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi akihera ijisho Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.

Sergio Ramos yageze i Kigali ari kumwe n’umugore we

DomaNews.rw

Recent Posts

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

1 hour ago

Kenya: Imibare y’abahitanywe n’ababuriwe irengero kubera imyuzure ikomeje kwiyongera

Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…

2 hours ago

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

17 hours ago

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…

17 hours ago

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

20 hours ago

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…

20 hours ago