Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abinubira izamuka ry’ibiciro by’imigati n’ibura ryayo ko batangira kurya imyumbati.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022 ubwo we, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
Mu bibazo yakomojeho kuri uyu munsi, harimo intambara yo muri Ukraine yatumye ibicuruzwa bitandukanye birimo ibikomoka kuri peteroli n’ibinyampeke nk’ingano bihenda.
Nk’uko n’abandi bagiye babivuga kenshi, Museveni na we yasobanuye ko ihenda ry’ingano ryatumye ibiciro by’imigati bizamuka, bamwe bahagarika kuyirya.
Abatakirya imigati kubera ihenda ryayo Museveni yabasabye kurya imyumbati, kuko na we ngo ntarya umugati. Ati: “Niba nta mugati, murye imyumbati. Abanyafurika mu by’ukuri barigora. Murinuba ngo nta mugati cyangwa ingano, ndabasabye nimurye imyumbati. Nanjye ntabwo ndya imigati.”
Ku bicuruzwa by’ingenzi birimo ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda, Perezida Museveni yabamenyesheje ko ari kuvugana n’abo mu bihugu by’i Burayi kugira ngo ikibazo cyabyo gikemuke.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiciro by’ibicuruzwa nka peteroli, amafumbire mvaruganda n’ibindi bitunganywa n’inshuti zacu z’i Burayi, turi kuvugana na bo bucece. Nta mpungenge, tuzabona ibisubizo. Turi kuvugana n’abo mu burengerazuba bw’Uburayi n’u Burusiya. Tuzabatangarije ibyo turi gukora mu gihe gikwiye.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…