MU MAHANGA

Uganda: Abinubira ihenda n’ibura ry’imigati basabwe kurya imyumbati

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abinubira izamuka ry’ibiciro by’imigati n’ibura ryayo ko batangira kurya imyumbati.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022 ubwo we, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Mu bibazo yakomojeho kuri uyu munsi, harimo intambara yo muri Ukraine yatumye ibicuruzwa bitandukanye birimo ibikomoka kuri peteroli n’ibinyampeke nk’ingano bihenda.

Nk’uko n’abandi bagiye babivuga kenshi, Museveni na we yasobanuye ko ihenda ry’ingano ryatumye ibiciro by’imigati bizamuka, bamwe bahagarika kuyirya.

Abatakirya imigati kubera ihenda ryayo Museveni yabasabye kurya imyumbati, kuko na we ngo ntarya umugati. Ati: “Niba nta mugati, murye imyumbati. Abanyafurika mu by’ukuri barigora. Murinuba ngo nta mugati cyangwa ingano, ndabasabye nimurye imyumbati. Nanjye ntabwo ndya imigati.”

Ku bicuruzwa by’ingenzi birimo ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda, Perezida Museveni yabamenyesheje ko ari kuvugana n’abo mu bihugu by’i Burayi kugira ngo ikibazo cyabyo gikemuke.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiciro by’ibicuruzwa nka peteroli, amafumbire mvaruganda n’ibindi bitunganywa n’inshuti zacu z’i Burayi, turi kuvugana na bo bucece. Nta mpungenge, tuzabona ibisubizo. Turi kuvugana n’abo mu burengerazuba bw’Uburayi n’u Burusiya. Tuzabatangarije ibyo turi gukora mu gihe gikwiye.”

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yavugiye ibi ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022 ubwo we, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo

DomaNews.rw

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago