Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler basuye Pariki ya Akagera, bishimira ibyiza n’ibinyabuzima biri muri iyo Pariki.
Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, agaragaza aba basore bamwenyura, bigaragaza ko banyuzwe n’urugendo bakoze rwo gutemberezwa u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe muri pariki zikomeye kuko icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.
Aba bakinnyi bageze i Kigali ku wa 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu masezerano Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB gisanzwe gifitanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Ubwo bari bari kwitegura urugendo rwabo mu Rwanda, bagaragaje binyuze mu buryo bw’amashusho yanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, ko biteguye gusura u Rwanda kandi ko bazaryoherwa n’ibihe byiza bazarugiriramo.
Sergio Ramos we yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura umwana w’ingagi aherutse kwita izina ’Mudasumbwa’ mu gihe Navas na Julian Draxler bari bavuze ko batazarota bageze mu Rwanda kuko hari byinshi bifuza kumenya ku muco warwo no gusura ingagi.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bari mu Rwanda bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco z’umuco n’amateka by’u Rwanda.
Mu 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St. Germain yo mu Bufaransa, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangazaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’
Ubu bufatanye kandi bugenda butanga umusaruro cyane ko umusaruro ukomoka mu bukerarugendo wakomeje kwiyongera kurushaho kuko hari amarembo yafungutse. Byitezweho kandi kureshya abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.
U Rwanda rwiteze ko binyuze mu bufatanye na Paris Saint Germain’ abakinnyi b’iyi kipe n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizakomeza gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo n’ibindi.
Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…
Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…
Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…
Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…