UBUZIMA

Aka niko kamaro k’ingenzi ko kunywa amazi arimo Indimu

Akenshi ujya ubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, guhumeka neza n’ibindi. Aha tugiye kurebera hamwe iyindi mimaro aya mazi arimo indimu agira ku mubiri, muri risange Indimu ni urubuto rw’ingenzi ku buzima bw’Umuntu.

Ni iki aya mazi afasha umubiri?
Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri Vitamini C na za B nyinshi, ikize ku Butare, Manyeziyumu, Kalisiyumu, Fibre na Potasiyumu .
Advertisements

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha).

Dore akamaro amazi ari indimu agirira umubiri
  1. Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.
  2. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane
  3. Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.
  4. Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n’abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo
  5. Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fiure bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane
  6. Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cg se utundi tuntu tuzanywa n’ubukuru bashobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo
  7. Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi.
  8. Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe
  9. Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.
  10. Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso
Ese nanywa angana gute?
  • Ku bantu bari munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi mu gitondo
  • Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi
Kunywa amazi arimo Indimu biba byiza kuyanywa mu gitondo ubyutse ukibyuka nk’uko www.umutihealth.com babitangaza

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago