Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ahantu hose mu Rwanda, iri ryari ibwiriza rikomeye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rikaba ryari rimazeho imyaka isaga ibiri n’ukwezi kumwe.
Ni umwanzuro imwe mu ngingo z’umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, ukaba wafashwe nyuma yo gusuzuma uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu.
Umwanzuro ugira uti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Cyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahurira abantu benshi. Abaturage barakomeza gushishikarizwa kandi kwimipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.”
Nubwo agapfukamunwa kavuyeho, Leta irasaba abaturarwanda kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi nko kwinjira mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange.
Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko rireba buri Muturarwanda, kuva ku wa 18 Mata, 2020.
Icyo gihe ubwandu bwa Coranavirus bwari hejuru cyane, buri muntu wese agasabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde kwanduza cyangwa kwandura COVID-19.
Ministri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze icyo gihe ko Abaturarwanda bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa igihe bari mu ngo n’igihe basohotse.
Gusa icyorezo kimaze kugenza amaguru make, agapfukamunwa kari kakuweho ku bantu bari muri siporo, umwe ku giti cye.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izindi ngamba zo kwirinda Covid-19 zikomeza gukurikizwa, icyemezo kikazasuzumwa nyuma y’ukwezi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…