UBUZIMA

Kwambara Agapfukamunwa ntibikiri itegeko mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ahantu hose mu Rwanda, iri ryari ibwiriza rikomeye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rikaba ryari rimazeho imyaka isaga ibiri n’ukwezi kumwe.

Ni umwanzuro imwe mu ngingo z’umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, ukaba wafashwe nyuma yo gusuzuma uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu.

Umwanzuro ugira uti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Cyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahurira abantu benshi. Abaturage barakomeza gushishikarizwa kandi kwimipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.”

Nubwo agapfukamunwa kavuyeho, Leta irasaba abaturarwanda kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi nko kwinjira mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange.

Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko rireba buri Muturarwanda, kuva ku wa 18 Mata, 2020.

Icyo gihe ubwandu bwa Coranavirus bwari hejuru cyane, buri muntu wese agasabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde kwanduza cyangwa kwandura COVID-19.

Ministri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze icyo gihe ko Abaturarwanda bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa igihe bari mu ngo n’igihe basohotse.

Gusa icyorezo kimaze kugenza amaguru make, agapfukamunwa kari kakuweho ku bantu bari muri siporo, umwe ku giti cye.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izindi ngamba zo kwirinda Covid-19 zikomeza gukurikizwa, icyemezo kikazasuzumwa nyuma y’ukwezi.

DomaNews.rw

Recent Posts

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

8 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

13 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

19 hours ago

Donald Trump wigeze kuyobora Amerika yavuze icyo azakora naramuka atsinzwe amatora ya perezida 2024

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje icyo azakora aramutse atsinzwe amatora ya perezida…

19 hours ago

Polisi yarashe abaherutse gukekwaho kwica Noteri w’Umurenge wa Remera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Abantu babiri bacyekwagaho ubujura…

20 hours ago

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

1 day ago