Lt Col Kayitera Munyampundu Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve force mu Karere ka Kicukiro, yibukije Urubyiruko rwo muri aka Karere ko rufite uruhare runini mu gukunda Igihugu no kugikorera.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kicukiro yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022.
Atanga ikiganiro ku gukunda Igihugu mu rubyiruko, Lt Col Kayitera Munyampundu Jean Marie Vianney yabibukije ko Urubyiruko arirwo rukwiye kuza ku isonga mu gukora ibikorwa byo gukunda Igihugu.
Yagize ati: “Ibintu byoroshye bibaho ni Ugukunda Igihugu, Gunda bisaba urukundo kandi urukundo ni Karemano..Gukunda Igihugu n’Ibintu rusange byose ubona, ntabwo ari ugukunda Hotel yo ku musozi wa Rebero ukajya uyisohokeramo, kuko ntiwaba ukunze igihugu cyose. Burya gukunda indangamuntu ni kimwe mu gukunda igihugu, indangamuntu niyo iranga Igihugu cyawe iyo wayikunze niyo ikuranga nk’Umunyarwanda. Gukunda igihugu ni Ugushyira imbere igihugu mbere y’ibindi, iyo ugishyize imbere ibindi byose biza ari inyongera, kuko iyo ugikunda ugiha ibitekerezo byawe, ukagiha n’amaboko yawe. Iyo udatanze amaboko yawe ngo ugikorere ntigitera imbere kandi abatagikunda ntibifuza ko gitera imbere”.
Aha yanavuze ko Igihugu gikeneye amaboko mazima kandi amaboko mazima ari amazira ibiyobyabwenge. Akangurira Urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza harwo.
Shyaka Nyarwaya Micheal Komiseri ushinzwe ububanyi n’Amahanga muri Panafrican Movement yabwiye Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko ko rukwiye kwirinda ibibangiriza Ubuzima kugirango bagere ku mahirwe bafite mu gihugu.
Ati:”Icyambere tugomba kumva ko Panafrica igomba guhera hasi, Mu Rwanda dufite amahirwe ko Perezida wa Repubulika yacu ashyigikira urubyiruko kandi ahora yiguza iterambere ryarwo, dukwiye kurinda ubusugire bw’Afurika tukirinda ibyangiza ubuzima kugirango tugere ku mahirwe dufite. Twirinde abatuyobya badushikisha ibitwangiriza ubuzima kuko dufite amahirwe mu gihugu cyacu… Dukeneye urubyiruko ruzima rudakoresha ibiyobyabwenge”.
Hon Kamanzi Ernest uhagarariye Urubyiruko mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite yagaragarije Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro amahirwe rufite mu gihugu arusaba kugaragaza inbaraga zarwo kugirango ruyagereho.
Yagize ati: “Urubyiruko ruratekerezwa mu nzego zose za Leta, dufite amahirwe menshi kandi amahirwe arangana kuri buri wese, uko ukoresha abahirwe yawe niko uyabyaza umusaruro. inzego zose zitekereza icyo zakorera urubyiruko kugirango rutere imbere. Uruhare rwacu rurakenewe kugirango tugere kuri ayo mahirwe twagenewe nk’Urubyiruko”.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, yashimiye ibikorwa byakozwe n’Urubyiruko arusaba kugendera ku Indangagaciro.
Yagize ati: “Ibikorwa mwakoze bigaragaza ko Igihugu gifite amaboko, ndagirango muhore mwisanisha n’indangagaciro mwihe amanota, duharanire kutaba impfabusa kandi mufite amaboko, mufite ubwenge, mufite Igihugu kiza kandi gikunda Urubyiruko, tubyaze umusaruro amahirwe mufite, mukwiye kureba amahirwe ahari mwabyazamo umusaruro. Mwige kwigirira ikizere, urubyiruko rwatakaje ikizere ntirugera ku iterambere, abajya mu biyobyabwenge ni uko baba bataye ikizere(…) Tumenye kwishakira ibisubizo, twige kwihangira udushya nibwo uzabasha kugira icyo ugeraho”.
Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iteganywa n’itegeko rya Minisitiri w’Intebe no 36/03/2019 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere by’Inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, igahuza Urubyiruko ruhagarariye urundi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere. Aha Urubyiruko rumurika ibyagezweho mu igenamigambi yari iteganyijwe mu mwaka urangiye rukanagaragaza igenamigambi y’umwaka ukurikiyeho.
AMAFOTO: K. Clement
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…